The web Browser you are currently using is unsupported, and some features of this site may not work as intended. Please update to a modern browser such as Chrome, Firefox or Edge to experience all features Michigan.gov has to offer.
Kugera ku rurimi
Igice cya MDHHS gishinzwe gukumira no kurwanya kanseri kigamije guha ABANTU BOSE inyandiko bifashisha. Twishimiye gutanga serivisi zo guhindura inyandiko mu rundi rurimi n'ubusemuzi kugira ngo tugufasha kubona ibyo wifashisha n'ubuvuzi ukeneye.
Serivizi zo guhindura inyandiko mu rundi rurimi n'ubusemuzi
Niba wowe cyangwa umuntu uzi mukeneye ubufasha mu by'indimi, twandikire imeyiri mu rurimi uvuga maze uyohereze kuri MDHHS-CPCS-LANG@michigan.gov. Tugusubiza mu masaha 48 (Iminsi y'akazi 2). Niba ari ubuvuzi bwihutirwa, hamagara 911.
Inama ku bantu batazi neza Icyongereza
- Niba ukeneye ubufasha mu by'ururimi, saba umusemuzi, ni uburenganzira bwawe! Abasemuzi mu by'ubuvuzi babyigiye bahuguriwe gusemura neza amakuru y'ubuzima. Banahuguwe kandi ku bisabwa byose mu Itegeko rya HIPAA kugira ngo bagire ibanga ku makuru yawe yihariye.
- Serivisi z'ubusemuzi zitangwa n'ababyigiye uzihabwa ku buntu. Ntugomba gusaba umwe mu bagize umuryango cyangwa inshuti kuguha serivisi z'ubusemuzi. Bashobora kuba badafite ubumenyi buhagije bwo gutanga izi serivisi.
- Mu gihe ugiye mu biro bya muganga no ku mavuriro, werekaIkarita ya I Speakumukozi ubasha kugushakira umusemuzi.
- Saba umusemuzi mu gihe igiye kubonana n'umuganga w'ibanze ukuvura cyangwa umuganga w'inzobere.
- Saba serivisi z'ubusemuzi cyangwa guhindura inyandiko mu rundi rurimi iyo ubonye izindi serivisi nk'ibizamini byo muri laburatwari, gusuzuma indwara, ubuvuzi bwo ku mubiri cyangwa ubujyanama.
- Niba uzi ko uzakenera umusemuzi, ubimenyesha umuganga ukuvura cyangwa umukozi ukora mu biro bye mbere bishoboka.
- Saba umuganga ukuvura, ubwishingizi bw'ubuzima na farumasi bashyiremo ubusabe bw'ururimi kandi ko ukeneye umusemuzi mu makuru y'ubuvuzi uhabwa.
- Bimenyeshe ibiro bishinzwe uburenganzira bw'abasivire niba utekereza ko uburenganzira bwawe bwo kubona serivisi z'ururimi butubahirijwe.
Niba ufite ubumuga bwo kutumva cyangwa wumva bikugoye
Ufite uburenganzira bwo kubona umusemuzi w'ururimi rw'amarenga. Ubu burenganzira bugenwa n’Itegeko ry'Amerika rirengera abafite ubumuga. Igice cya Kanseri cya MDHHS gitanga serivisi z'ubusemuzi ku bantu ba DHOH. Kugira ngo uteganye gahunda y'umusemuzi w'ururimi rw'amarenga, andika imeyiri kuri MDHHS-CPCS-LANG@michigan.gov.